Intaho ya mwimanyi ntiyimutse
ikivi cyabo cyaributswe
amateka matindi arubikwa
hubururwa umucyo maze utaha
iwacu kwa kanyarwanda
Intego zushijwe zisimbuzwa izindi
tuzi ubwenge twarize,ntitwaciwe imbere
ngo dusobanurirwe,amateka yacu
n amahanga,yaduhaye ubumenyi tugomba
ngo twige kandi tumenye.
Ndakubwira Rwanda
rwabahanga,aho inkomyi ziturutse imahanga
zita duhubanganya,aho ubusugire
bwacu busigasira umutekano wa bene cyo
kuko aho twahoze turaharuzi
ntawe uhaturusha
Abakuru bageze ibukuru
baratubwira natwe rubyiruko tuganayo
tugasobanurirwa ibitugize n'ibituranga
indangagaciro zacu tukazikomeraho
tukazikenyereraho nkumukanda
maze ibyawe Rwanda
bigakura bida simbagurika.
Ndakuvuga imyato Rwanda
ngahanga ntahangara abanyumva
ahubwo numvikanisha ururkundo
n ishyaka nkufitiye nyaguhora
kungoma,sugira sagamba
Ubwiza bwawe busibaganya
ubuto bwawe maze ubuhanga bwawe
bukakurinda ishyanga ahubwo amashyo
akagusaga ugakura waguka
imisusire yawe igasasira rubanda..
Sugira Sagamba
Rwanda gihugu cyambyaye.
UMWALI ALYCE IZA
nice one Iza Ira
ReplyDeletenice one Iza Ira
ReplyDelete